Uganda: Umukozi w’ikinyamakuru gikomeye bamusanze mu bwiherero yapfuye

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 6/05/2018, Saa 11:52:23 Yasuwe inshuro 474

Uwahoze akorera ikinyamakuru Daily monitor cyo mu gihugu cya Uganda Abel Katende yasanzwe mu bwiherero yapfuye nyuma yuko hari hashize icyumweru yarashimuswe batazi ahantu ari, gusa Umugore we niwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kuba ariwe wamuhitanye.

Nkuko ikinyamakuru NTV kimaze kubitangaza Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko uyu mugabo yasanzwe mu bwiherero yapfuye gusa ngo mu iperereza riri gukorwa bakaba bamaze guta muri yombi Umugore we bikekwa ko ariwe wamwiyiciye.

ACP Herbert Muhangi yatangaje ko Polisi yari imaze iminsi ishakisha uwaba yarashimuse uyu mugabo ariko ngo bari baramubuze, gusa nyuma baza kubona ibimenyetso byerekeza ku mugore we niko guhita bamuta muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza neza.

ACP Herbert yatangarije NTV ati"Tumaze iminsi turi gushaka uwaba yihishe inyuma yubu bwicanyi ariko mu bimenyetso twabashije gukusanya turi mu iperereza, twaje gusanga byose biri kwerekeza ku mugore we niko guhita tumuta muri yombi gusa turacyakora iperereza

Uyu Abel Katende yari ashinzwe umutungo ku kinyamakuru cya Daily monitor gikorera mu gihugu cya Uganda.


      

Tanga igitekerezo

-->