Uganda: Polisi yakubise iz’akabwana Abanyamakuru bishakiraga amakuru

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 22/02/2018, Saa 15:11:49 Yasuwe inshuro 1370

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yakubise iz’akabwana abanyamakuru bari baje gutara amakuru ku bijyanye n’urubanza rw’uwari DPC Muhammad Kirumira, rwari rugiye kuburanishwa ku kicaro cya police giherereye i Kololo.

Ibi ngo byatangiye ubwo imodoka ya Polisi yari izanye uyu mugabo imuvanye ahitwa Narufenya, Abanyamakuru benshi bari bategereje gufotora nuko Polisi ibahukamo irabakubita.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda Redpepper, avuga ko uyu mugabo yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo, itoteza,no gukoresha imbaraga z’umurengera witwaje ububasha ahbwa n’amategeko. Ibi byatumye abanyamakuru baza gukurikirana uru rubanza ariko bakaba barahavuye ku nabi.

Ponsiano Nsimbi Umunyamakuru wari uhari yatangarije Redpepper uko byagenze.

“Twagiye kubona tubona abapolisi bane bambaye uniforme badusimbukira batangira kudukubita imigeri n’inkoni.”

Nsimbi yakomeje avuga ko Polisi yabanje gushaka kubaka ibikoresho byabo nuko batangira kubakubita bababwira ko nta baruwa bigeze bandikira itangazamakuru bityo ko batakagombye kuhagera kuko batatumiwe.

Abanyamakuru bamwe barakomeretse abandi bahita bategekwa kuva aho ngaho gusa nta munyamakuru numwe wigeze ufungwa.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->