Uganda: Mukuru wa Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo yari agiye kumwakira ku kibuga cy’indege

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 21/09/2018, Saa 13:24:41 Yasuwe inshuro 515

Umuvandimwe wa Bobi Wine Eddie Yawe yaraye afatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe, aho yari ategerereje murumuna we umaze igihe yivuriza muri Amerika inkoni yakubiswe ubwo yari ari muri gereza ahita acumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi yo kuri icyo kibuga.

Yashyizwe muri gereza mu gihe kuwa gatatu ushize polisi yari yavuze ko Bobi Wine agomba kwakirwa n’abo mu muryango we, ndetse banashyiraho amabwiriza atandatu agomba gukurikizwa n’abayoboke ba Bobi Wine ndetse n’abo mu muryango we ubwo uyu mugabo aba ashyitse muri Uganda. Nkuko byatangajwe na Dailymonitor

Eddy Yawe watawe muri yombi

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nta n’umuturage wemerewe kujya ku muhanda yerekana ko yishimiye ko Hon. Robert Kyagulanyi Ssentamu(Bobi Wine) uhagarariye mu nteko ishinga amategeko agace ka Kyadondo mu karere ka Wakiso ubwo araba agarutse mu gihugu cye.

Si umuvandimwe wa Bobi Wine wenyine watawe muri yombi kuko hari n’abandi bantu batatu batawe muri yombi barimo umwe wari uri ku kibuga cy’indege ndetse n’abandi babiri bafashwe bakora imyenda yanditseho amagambo aha ikaze Bobi Wine.

Mu rugo rwa Bobi Wine huzuye abantu baje kumwakira, n’ubwo polisi yari yabujije abantu kubikora. Ejo hari hasohotse itangazo rivuga ko nta muntu usanzwe wemerewe kujya ku kibuga cy’indege ndetse no mu rugo rwa Bobi Wine utari uwo mu muryango we, bari banavuze ko baramuherekeza kuva ku kibuga kugera iwe mu rugo.

Bobi Wine yari yasubije Polisi ko atariyo imugenera uburyo ageramo ku kibuga cy’indege, avuga ko afite byinshi azakora ndetse atazahita ajya mu rugo we nk’uko babitegekaga.

Bobi Wine kandi siwe muhanzi gusa ukomoka mu muryango we kuko na Mukuri we Eddie Yawe watawe muri yombi ni umuhanzi uririmba injyana ya afro beat, aho yagiye asohora indirimbo zitandukanye nka, Margarita, Kati Onoba, Embeera, n’izindi.

umuhanzi Eddy Yawe watawe muri yombi

      

Tanga igitekerezo

-->