Uganda: Abadepite bafatanye mu mashati bapfa gukuraho inzitizi z’imyaka k’uwuzaba perezida

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 15/09/2017, Saa 13:26:51 Yasuwe inshuro 460

Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM baravuga ko batazaterwa ubwoba n’abadashyigikiye igitekerezo cyo gukuraho inzitizi z’imyaka ku muntu ushaka kuba Perezida.

Ibi aba badepite babitangaje nyuma yuko kuri uyu wa gatatu bahuriye mu nteko ishingamategeko biga ku mushinga wo gukumira ushaka kwiyamamaza urengeje imyaka 75 y’amavuko.

Ni igitekerezo kitakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ishyaka NRM bo bavuga ko ari ugushaka guha umwanya Perezida Yoweri Museveni ngo azongerere kwiyamamaza mu gihe itegeko ririho ubu rimukumira hashingiwe ku myaka ye.

Ku rundi ruhande, Dr Kiza Besigye uyobora ishyaka FDC ritavuga rumwe n’irya NRM, yatangiye ubukangurambaga asaba abaturage kutazatora iri tegeko.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ikifuzo cya Besigye asa n’ugihuriyeho na Bob Wine uherutse kujya mu nteko vuba, na we wabwiye Museveni ko ngo adakwiye guhindura abaturage bose abasazi.

Izi mpaka zatumye bamwe mu badepite bafatana mu mashati, aho batumvikanaga ku guhindura iri tegeko, kuko ngo kwaba ari uguha Museveni indi manda muri 2021.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’iri ku butegetsi rya NRM bavuze ko batewe ubwoba n’abatabashyigikiye ariko bavuga ko batazabaca intege.

Mu myambaro iriho umubare 75 n’akamenyetso ko guteranya,bishatse kuvuga ko imyaka itakabaye ikibazo, abashyigikiye NRM basaba ko buri wese ubishoboye akwiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Museveni w’imyaka 73 y’amavuko, amaze imyaka 31 ku butegetsi, kandi niba iri tegeko rihindutse akaba yemerewe kongera kwiyamamariza indi myaka y’imyaka itanu, akazaba afite imyaka 77 y’amavuko ibyo abatavuga rumwe na we bavuga ko ngo ari uburyo bwo kugundira ubutegetsi.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->