Tanzaniya: Polisi yataye muri yombi abana batanu batwite

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/01/2018, Saa 16:45:24 Yasuwe inshuro 547

Polisi muri Tanzaniya yataye muri yombi abana b’abakobwa batanu batwite ndetse n’ababyeyi babo mu cyo yise umugambi wo kurangiza inda z’indaro z’abanyeshuri.

Ikigero cy’abana batwara inda bari mu mashuri kiri hejuru cyane mu majyepfo ya Tanzaniya aho aba batanu baterewe muri yombi.

Abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu banenze icyo cyemezo bavuga ko abagabo batera inda abo bana ari bo bagombye gutabwa muri yombi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko kimwe cya kane cy’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 muri tanzaniya bamaze kuba ababyeyi cyangwa se batwite inda yabo ya mbere.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->