Rusizi na Bukavu:Urujya n’uruza rwakomeje nyuma y’urufaya rw’amasasu

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 6/11/2017, Saa 05:19:18 Yasuwe inshuro 1509

Kuva mu rukerera kuri iki cyumweru ubuzima ku mupaka wa Bukavu na Rusizi ya mbere bwari bwahagaze,nta muntu wambukaga aturutse muri Congo cyangwa ave mu Rwanda yerekeza muri Congo,kubera ikozanyaho ryabereye i Bukavu,hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’abarinda Abbas Kayonga.

Gusa kuri uyu mugoroba urujya n’uruza rwongeye gukomeza.

Abbas Kayonga, wahoze afite ipete rya koloneli mu ngabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yishyize mu maboko y’ingabo za ONU ziri muri icyo gihugu.

Ibyo byabaye nyuma y’imirwano hagati y’abamushyigikiye n’ingabo za leta ya Congo mu mujyi wa Bukavu,abari mu Rwanda bumvaga urusaku rw’imbunda nini ndetse ni ntoya.

BBC ivuga ko,hari amakuru avuga ko hari abantu benshi bahasize ubuzima,gusa imibare ntabwo iramenyekana.

Gukozanyaho byatangiye igihe abashinzwe umutekano bageragezaga kwaka intwaro no guta muri yombi Abbas Kayonga n’abamurinda.

Uyu mugabo yirukanywe ku mirimo ye n’umukuru w’intara ya Kivu yepfo mu cyumweru gishize.

Yari umushingwabikorwa w’akanama karwanya ruswa ijyanye n’icukura ry’amabuye y’agaciro muj ntara ya ya Sud kivu.

Yahoze mu nyeshyamba zo mu mutwe wa FRF mbere yo kwinjizwa mu gisirikare cya leta ya Congo.

Yahinduwe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->