Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo: Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ntiwizera ibyavuye mu matora

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 19/01/2019, Saa 12:41:33 Yasuwe inshuro 1028

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi wagaragaje ko ushyigikiye icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kibuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu; kubera ishidikanya rikomeye ku majwi y’agateganyo y’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse gutangazwa.

"Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi wifatanyije n’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika usaba ababishinzwe muri Repubulika iharangira Demokarasi ya Kongo kwitondera itangazwa ry’amajwi ya burundu, bakubahiriza amajwi yatowe n’abaturage, bityo bakagera ku ntsinzi ya mbere y’ihererekanywa ry’ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri iki gihugu” Itangazo ryasinywe n’umuvugizi wa EU.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wasabye urukiko guhagarika gutangaza amajwi ya burundu y’amatora kubera gushidikanya ku byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI). Byari mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yateraniye I Addis-Abeba muri Etiyopiya ku wa 17 Mutarama.

Amajwi y’agateganyo y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 yerekanaga ko Félix Tshisekedi yatsinze n’amajwi 38,57% mu gihe Martin Fayulu yari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 35,2%.

Radio Okapi


      

Tanga igitekerezo

-->