Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo: Martin Fayulu yateye utwatsi ibyavuye mu matora

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 20/01/2019, Saa 14:39:06 Yasuwe inshuro 260

Martin Fayulu, umukandida w’abishyize hamwe (Lamuka) aratangaza ko ibyo urikiko rukuru rwemeje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama, ari ugutiza umurindi ibinyoma by’ubujura bw’amajwi byakozwe na Komisiyo y’amatora (CENI). Ibi ni ibyagaragaye mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru.

"Urukiko rukuru rumaze kwemeza ibinyoma by’amajwi y’agateganyo yari yatangajwe na CENI mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 30 Ukuboza 2018. Ibi ni ukwica nkana itegeko rigenga amatora. Muri itangazo ry’urukiko, biragaragara ko rufite uwo ruri inyuma kimwe n’ubutegetsi butubahiriza amategeko agenga Repubulika; ndetse n’agenga demokarasi", Martin Fayulu

Nkuko byatagajwe na Radio Okapi, ku bwa Martin Fayulu ngo: CENI n’urukiko rukuru bahimbahimbye ibyavuye mu matora birengagiza ukuri kw’amajwi kugira ngo bashyigikire amafuti no kwirengagiza ubutegetsi abaturage bifuza. Ibi ni nko guhirika ubucamanza kuko urwego rukuru nk’uru ntirwagakwiye kwemeza umuntu utaratowe".

Martin Fayulu yahise ahamagarira abakongomani ndetse n’umuryango mpuzamahanga kudaha agaciro ibyo urukiko rukuru rwatangaje.

"Ni njye Peresida rukumbi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku bw’ibyo, ndasaba abaturage ba Kongo bose kudaha agaciro umuntu wese ushaka kwiha ubutegetsi ndetse no kutemera ibyo ari byo byose yabasaba. Ndanasaba umuryango mpuzamahanga kutemera umuntu nk’uyu washyizeho binyuranyije n’amategeko, utanakwiye guhagararira abaturage ba Kongo. Ubu, ndahamagarira abaturage gukora imyigaragambyo y’ituze mu gihugu hose mu rwego rwo gukomera ku busugire bw’igihugu", Martin Fayulu.

Mu majwi ntakuka y’ibyavuye mu matora byatangajwe n’urukiko rukuru, Félix Tshisekedi wari uhagarariye CACH yaje ku isonga na 38,57 % ahita anemezwa nka Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% na ho Emmanuel Ramazani abona umwanya wa gatatu n’amajwi 23,81%

Amajwi y’agateganyo yo, yari yatangajwe ku wa 10 Mutarama 2019.


      

Tanga igitekerezo

-->