Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo: Abahoze ari abadepite Ernest Kyaviro na Koloso Sumaili bitabye Imana

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 19/01/2019, Saa 13:29:19 Yasuwe inshuro 131

Jean Louis Ernest Kyaviro, wahoze ari umunyamabanga w’umutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi RCD/KML w’uwitwa Antipas Mbusa Nyamwisi, yitabye Imana kuri uyu wa 19 Mutarama i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Undi mudepite witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ni uwitwa Koloso Sumaili, i Kinshasa. Uyu na we yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya politiki kandi rya gikirisitu riharanira Demokarasi RDC/KML.

Nkuko bimaze gutangazwa na Radio Okapi, ngo aba bombi baba basize uburwayi butabashije gushyirwa ahagaragara.


      

Tanga igitekerezo

-->