RDC: Urugo rwa Perezida Kabila ruri i Bukavu rwatwitswe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/12/2017, Saa 18:06:08 Yasuwe inshuro 947

Amakuru dukesha radio Okapi ikorera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko inyeshyamba za mai mai zateye urugo rwa Perezida Joseph Kabila, ruherereye ahitwa Musienene zica umupolisi, zitwika inzu n’imodoka mu rukerera rwo kuri Noheli.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ko izo nyeshyamba ari iza Mai-Mai zari zigamije kwiba no gusahura muri ako gace ka Musienene gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi muri ako gace yagize ati " Urugo rw’Umukuru w’Igihugu ruherereye Musienene rwagabweho igitero mu masaha ya saa cyenda z’urukerera na Mai-Mai zirahatwika.”

Yongeyeho ati " Ibintu byose babisahuye mbere yo gutwika inzu no gutwika zimwe mu modoka.”

Nubwo Perezida Kabila akunze kumara igihe cye cyose yibereye mu murwa mukuru i Kinshasa, afite inzu hirya no hino mu bice by’igihugu ndetse n’inzuri.

Agace ka Musienene gahoramo imyigaragambyo y’abatishimiye ko Kabila akomeza kuba ku butegetsi ndetse n’abatishimye kubera umutekano muke.



      

Tanga igitekerezo

-->