RDC: Ubujura bw’amabuye y’agaciro n’insinga z’amashanyarazi byugarije agace ka Lubumbashi

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 28/03/2018, Saa 14:18:17 Yasuwe inshuro 221

Ubujura bwitwikiriye ijoro bukorwa n’insoresore zo mu gace ka Lubumbashi ngo bukomeje kuzamura intera, aho kugeza ubu bwibasiye amabuye y’agaciro ndetse n’insinga z’amashanyarazi.

Ubu bujura ahanini bwibasiye insinga z’isosiyete ikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi SNEL ngo bumaze guteza igihombo yaba ku ruhande rwa Leta ndetse n’abaturage.

Kugeza ubu hakaba hari uduce twe two mu mujyi wa Lubumbashi twahagaritse ibikorwa bikoresha umuriro w’amashanyarazi kubera ubwo bujura.

Kugeza ubu inzego z’ubugenzacyaha mu gace ka Lubumbashi zikaba zimaze gutamuri yombi abakekwaho ubwo bujura bagera ku munani, ariko batatu muri bo bakaba aribo bahamwa n’icyaha cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’amabuye y’agaciro.

Amategeko ya Congo Kinshasa akaba ateganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura bw’insinga cyangwa kwangiza imiyoboro w’amashanyarazi ahanisha igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 5 n’amande ya miliyoni 200 z’amafaranga ya congo.

Ibi bikaba bibaye mu gihe mu cyumweru gishize police ya Kongo Kinshasa yari yataye muri yombi abandi bajura ndetse n’imifuka ifungiyemo insinga z’amashanyarazi n’indi irimo amabuye y’agaciro yari yibwe bitegura kubigurisha.

Inkuru dukesha Radio Okapi


      

Tanga igitekerezo

-->