RDC:Joseph Kabila yasabwe gukuraho urujijo akavuga kuri manda ya 3 yifuza

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 5/06/2018, Saa 20:05:17 Yasuwe inshuro 2334

Umuyobozi wungirije w’abishyize hamwe bagamije impinduka, Pierre Lumbi, arasaba perezida Joseph Kabila kureka kwigira ntibindeba ku bigaragara ko yishakira manda ya gatatu.

Nkuko radio okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, ngo mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 5 Kamena I Kinshasa, Pierre Lumbi yatangaje ko atekereza ko ngo uku kunuma bitiza umurindi urujijo ruva ku bimubwirwa ndetse n’ibyapa byamanitswe n’abashyigikiye ko Kabila yakongera kwiyamamaza.

“Ubu hari ibihuha bigenda byiyongera, bibabaje kandi ni ibihuha biva ku bantu b’ibyegera bye, kandi ibyo bihuha ni we bivuga nka perezida wa repubulika, nyamara biratera abaturage kwibaza ndetse n’umuryango mpuzamahanga, njye ndavuga ko ari nkaho akiri perezida kandi nk’umuntu ufite ububasha yagakwiye kwigaragaza akareka gukomeza guceceka. Ubu uku guceceka biratiza umurindi urwo rujijo”. Pierre Lumbi

Abishyize hamwe bagamije impinduka bavuga ko bo biteguye ndetse ko bafite urutonde rw’abazabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.


      

Tanga igitekerezo

-->