RDC:Kutitabira inama y’abaterankunga i Geneve ntibikuraho ukuri kw’ibibazo bihari

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 6/04/2018, Saa 08:36:43 Yasuwe inshuro 736

Mu gihe Guverinoma ya Congo Kinshasa yateye utwatsi icyemezo cyo kwitabira inama y’abaterankunga n’abafatanyabikorwa bayo iteganyijwe kubera I Geneve ku 13 Mata 2018; Ihuriro ry’imiryango nyafurika iharanira uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko ibyo Congo iri gukora bidakuraho ukuri kw’ibibazo biri muri iki gihugu.

Ibi byagarutsweho Jean-Claude Katende umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango nyafurika iharanira uburenganzira bwa muntu aho yagaragaje ko umubare munini w’abaturage uri mu kaga k’inzara n’intambara.

Icyakoze n’ubwo havugwa ibi Léonard She Okitundu visi- minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa yatangaje ko Guverinoma idateze kwitabira inama y’abaterankunga ba Congo igamije gushakira umuti ikibazo cy’ibiribwa muri iki gihugu.

Abakurikirana ibibazo bya Congo bakaba bibaza umukino guverinoma ya congo iri gukina mu gihe ibibazo by’iki gihugu bizwi, bakaba bakomeje kwirengagiza abaturage bo mu gace ka Kasai bavuye mu byabo bicwa n’inzara ndetse n’izindi mpunzi zahungiye mu bihugu bituranyi.

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo ASADHO bo batangaza ko iyi nama yakabaye uburyo bwo gushishikariza abaterankunga gufasha impunzi ziri mu kaga ko kubura ibiribwa; ikibazo kimaze imyaka n’imyaka.

Léonard She Okitundu we atangaza ko ikibazo cy’ibiribwa gihari ariko uko gikabirizwa bidahuye n’ukuri kw’ibivugwa. Akomeza avuga ko amashusho yagiye yerekanwa agamije gukabya mu rwego rwo gukurura abaterankunga.

N’ubwo guverinoma ya congo ivuga ibi akanama k’umuryango w’abibumbye kagaragaje impungenge zako tariki 23 Werurwe uyu mwaka ko ikibazo cy’ibiribwa giteye inkeke mu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abitabiriye inama bakaba baragaragaje ko kugeza ubu abaturage bakuwe mu byabo n’intambara y’imitwe y’inyeshyamba barenga miliyoni 4,4 naho impunzi zavuye ku bihumbi 540 zikagera ku bihumbi 714 ziri mu bihugu bituranyi

Ni inkuru dukesha Radio Okapi


      

Tanga igitekerezo

-->