RDC: Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza yahosheje humvikanywe amafaranga y’ishuri

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 21/03/2018, Saa 23:20:45 Yasuwe inshuro 579

Imyigaragambyo y’abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’ubucuruzi mu gace ka Beni; yarimaze iminsi igera kuri itatu nyuma y’uko hari abanyeshuri basabwe kwishyura amafaranga 1260 bariha ibyangijwe nyamara ubusanzwe yari 920.

Iyi myigaragambyo ikaba yarateguwe mu gihe minisitiri w’amashuri makuru yari yatangaje ko amafaranga atangwa ku byangijwe yatangirira ku mafaranga 920.

Ibi akanama gashinzwe umutungo muri kaminuza nkuru y’ubucuruzi yo mu gace ka Beni, bakaba bari babyirengagije bahera ku mafaranga 1260 ku banyeshuri bane bivugwa ko banjyije ibikoresho byo muri iyi kaminuza.

Uku kunyuranya amafaranga acibwa umunyeshuri wagize icyo yangiza, bikaba byarakuruye umwuka mubi bituma abanyeshuri bigabiza imihanda batangira imyigaragambyo.

Icyakoze iyi myigaragambyo ikaba yahosheje kuri uyu wa gatatu ubwo umuyobozi w’umujyi wa Beni yumvikanishaga impande zombi zirimo n’akanama ncungamutungo muri kaminuza nkuru y’ubucuruzi ya Beni.

Izi mpande zombi zikaba zumvikanye ko ibikorwa byari byasubitswe mu mezi abiri ashize byakongera bigatangizwa kugirango n’ibizami byagombaga gutangira kuwa gatanu bizakorwe neza mu mahoro.

Inkuru dukesha Radio Okapi


      

Tanga igitekerezo

-->