RDC: Batandatu baguye mu gitero cyagabwe ku mpunzi mu nkambi ya Djugu

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 13/09/2019, Saa 10:48:22 Yasuwe inshuro 122

Abaturage batandatu ni bo bishwe naho barindwi barakomereka cyane mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro ku mpunzi ziri muri Luko ho mu gace ka Djugu muri Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane w’ejo hashize.

Amakuru atangazwa na “sosiyete sivile” (société civile) y’aho iki gitero cyabereye avuga ko aba bagabye igitero basahuye imitungo myinshi y’abaturage mbere yo guhunga. Mu bantu bishwe harimo n’impunzi zo mu nkambi iri I Djugu. Aya makuru kandi yanemwejwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu FARDC muri Ituri.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo iki gitero cyagabwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha ya Kinshasa. Charité Banga, umwe mu bagize “sosiyete sivile” (société civile) I Djugu, yavuze ko abateye bari bafite impunda n’imihoro. Bakaba ngo bari bavuye mu gace kari hafi aho ka Walendu Djatsi. Ngo bigabye muri Luko ho muri Bahema Badjere ahari n’inkambi y’impunzi. Bamaze kugera mu baturage barashe mu byerekezo byose nta rutangira.

Rugikubita, batandatu barashwe bahise bitaba Imana. Abandi barindwi bakomeretse bikomeye nyuma yo kuraswa no gutemeshwa imipanga, bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Drodro.

Mbere yo guhunga, izo nkozi z’ibibi ngo zabanje gusahura imitungo myinshi y’impunzi irimo ihene n’inkoko.

Umuyobozi w’ingabo FARDC muri Ituri, Generali Civiri Amuli yavuze ko yisegura ku bw’icyo gitero avuga ko abakigabye bahengereye nta ngabo zihari bagakora urwo rugomo. Ubu ngo umutekano urahari kuko muri Luko hahise hoherezwayo ingabo kugira ngo zirinde abaturage n’ibyabo.