Perezida Nkurunziza yabonye ko kubana nabi n’abaturanyi ntacyo byamugezaho yigira inama

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/12/2018, Saa 00:06:51 Yasuwe inshuro 202

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye umuhuza w’abarundi mu biganiro bigamije kugarura amahoro Kaguta Yoweri Museveni amusaba gutumiza inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, kugirango ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utamezeneza gihabwe umurongo.

Mu ibaruwa yandikiwe Perezida Museveni, Perezida Nkurunziza yagaragajemo ko u Rwanda arirwo ruteza umutekano muke mu Burundi, ngo rukabikora rwirengagije ingengo ya 6 iri mu masezerano ibihugu byo muri EAC bigenderaho.

Bimwe mu byagaragajwe ngo byerekana ko u Rwanda ruhungabanya umutekano w’u Burundi, harimo ibitego by’abantu bari bitwaye intwaro bateye u Burundi mu kwezi kwa mbere muri 2015.

Hari kandi ngo no gucumbikira abashatse guhirika k’ubutegetsi Nkurunziza mu mwaka wa 2015.
Ibi kimwe n’ibindi u Burundi bwakomeje kuragaza ko u Rwanda rwaba arirwo ruteza umutekano muke mu Burundi, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye bubyamaganira kure.

Ibi kandi n’uwo ariwe wese yabyibonera, ashingiye ko u Burundi bwamaze igihe mu ntambara kandi u Rwanda rukaba atari rwo rwayitezaga ahubwo ikaba yaraturukaga mu Barundi hagati yabo.

Perezida Nkurunziza Pierre yabonye ko kubana nabi n’abaturanyi ntaho byamugeza

Uyu mutegetsi w’u Burundi avuga ko ibyo biganiro bizamuhuza n’abakuru b’ibihugu bigize EAC, byazagaragaramo n’amashyaka atavuga rumwe n’ishyaka rye. Gusa nti hatangajwe itariki nyayo y’iyi nama izaberaho.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->