Perezida Nkurunziza w’ u Burundi yageneye Félix Tshisekedi ubutumwa bw’ishimwe

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 20/01/2019, Saa 15:23:42 Yasuwe inshuro 171

Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa perezidansi y’ u Burundi, Perezida Nkurunziza yageneye ubutumwa bw’ishimwe Félix Tshisekedi watorewe kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yanaboneyeho gushimagiza icyo gise "ubuhanga" bwa Joseph Kabila ucyuye igihe anashimira abaturage ba Kongo bateguye amatora bakanayakora nta gitutu cy’abanyamahanga.

"Binyuze mu nzira y’amatora yateguwe nta gitutu cy’amahanga n’ubuhanga bwa Perezida Kabila, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imaze gushimangira ubudahangarwa n’ubusugire bwayo. U Burundi bushimiye Perezida watowe Nyakubahwa Félix A. Tshisekedi ndetse n’intambwe abaturage ba Kongo bateye", Pierre Nkurunziza.

Tubibutse ko urukiko rukuru rwemeje amajwi yatangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), aho Félix Tshisekedi ari we Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.


      

Tanga igitekerezo

-->