Nyarugenge: Meya Kayisime yatunguwe no kubona abafatanyabikorwa atazi mu karere ayoboye abasaba kwita ku baturage

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 9/10/2019, Saa 12:19:00 Yasuwe inshuro 7888

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yatunguwe no kubona mu karere abereye umuyobozi hari abafatanyabikorwa atazi kandi bafasha abaturage kuva mu ruhuri rw’ibibazo, abasaba ko bajya bakora ubuvuzi bafite amakuru ahagije bityo abaturage bagakomeza kubaho neza kandi bishimye kuko babonye ubutabera nyabwo bakwiye.

Ibi yabigarutseho mu nama yahuje abayobozi b’imiryango itari iya leta ikorera mu kwita ku butabera ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo bigenda bigaragazwa n’abagenerwabikorwa ariko umuturage ku isonga rya byose.

Yagize ati"Bamwe muri aba bafatanyabikorwa mbabonye ndetse mbumvishe bwa mbere bigaragara ko n’ibikorwa mukora bitagaraga ngo bitangirwe raporo bitugereho,ariko ntago twaharara kuko ibibazo birahari kandi tugomba kubishakira umuti uhamye gusa na none twibuke ko nta bikorwaremezo mu gihe umuturage atahawe ubutabera ku bibazo afite".

Yongeye ho ko kandi ntacyo wakora utabanje gutekereza ku muturage kuko niwe shingiro rya byose bityo tubakorere ubuvugizi ariko dufite amakuru afatika adufasha gukemura ibibazo byabo cyane cyane no kubigisha amategeko n’ihinduka ryayo rya hato na hato.

Kayisime Nzaramba Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge

Kayisime ati" Umuturage niwe shingiro ry’ibyo dukora tubakorere ubuvugizi dufite amakuru yose ajyanye n’ibibazo bafite kuko niyo yadufasha kubikemura neza bakabona ubutabera ariko tunabasobanurire ibijyanye n’amategeko n’ihindagurika rya zimwe mu ngingo zitandukanye zayo kuko hari abatayazi bityo bakavuga ko barenganyijwe kandi bagongana nayo mategeko".

Umutesi Yvette ahagarariye ikigo cya Rwanda women network avuga ko amategeko akwiye kujya asobanurirwa abaturage amategeko no kubakorera ubuvugizi no kubereka aho bajyana ibibazo byabo barenganurwe bahabwe ubufasha nubwo bishobora gutinda ariko bigakemuka kuko ni umuturage abigire ibye.

Aimable Mwananawe akaba umuhuzabikorwa w’umuryango ihorere munyarwanda ku rwego rw’Igihugu avugako kuba bahuza imiryango itandukanye mu turere 11 bakoreramo byatanze umusaruro mwiza wo kumenyana no guhana ibitekerezo byuko bakora neza ibikorwa byabo byo kwita ku baturage ariko akanakebura abayobozi biyi miryango ko bakwiye kujya batanga raporo z’ibikorwa bakora kuko byafasha leta kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage.

Aimable Mwananawe umuhuzabikorwa wa Ihorere Munyarwanda ku rwego rw’igihugu

Yagize ati" Mu turere 11 twanyuzemo twafashije guhuza izi nzego zikorera mu butabera ziramenyana,ziganira ku buryo zafasha abaturage gutanga umusaruro byitezweho ariko kandi bagatanga raporo zuko ibintu bifashe kuko ukora mntutange raporo ibyo ukora ntibimenyekana ngo leta izabihereho itanga servisi zindi yegereza abazigenewe".

Inama nkizi zihuza abaturage zakorewe mu turere 11 zagiye zigaragaza ko abakora mu butabera bataziranye ndetse n’ubuvugizi bukorwa usanga butagera ku ntego kuko usanga hari amakuru yarakenewe ariko ntagaragare ngo yitabweho kandi akoreshwe neza hanonosorwe uburyo bw’imikoreshereze yayo makuru ndetse bikagabanya imibare y’abajya mu nkiko.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Nyarugenge