MONUSCO irasabwa kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 20/10/2017, Saa 06:41:03 Yasuwe inshuro 923

Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kuri uyu wa 19 Ukwakira 2017 I Brazaville, hongeye kumvikana mu majwi ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Democratie ya Congo by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro.

Purezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, ni we wagarutse kuri iki kibazo cya politike n’umutekano utifashe neza mu gihugu gituranyi, cyakora ntiyagaragaje ingamba zirambye cyangwa niba hari icyo umuryango uhuje ibihugu byo mu karere ugiye gukora ngo ugarure amahoro mu buryo burambye.

Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Democratie ya Congo, prezida wa Angola Joao Lourenço, Paul Kagame w’u Rwanda, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique ndnaetse Edgar Lungu wa Zambie.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’aba bakuru b’ibihugu, basabye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Democratie ya Congo (Monusco) n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR, kwihutisha gahunda yo gusubiza mu Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rwo ruvuga ko biganjemo abakoze jenoside yakorewe abatutsi.

Ikibazo cy’umutwe wa FDLR gisa n’icyatinzweho cyane n’aba bakuru b’ibihugu, kuko uri mu yikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage muri Repubulika Iharanira Democratie ya Congo.

Nta wuzi niba ibyasabwe n’uyu muryango hari ikindi kizakorwa ngo byubahirizwe, cyane ko atari ubwa mbere uyu mutwe ushyirwa mu majwi ndetse hakanafatwa ingamba zo kuwurandura burundu ariko n’ubu hakaba nta kirakorwa.

Mu bindi bibazo byagarutsweho ariko na byo bisa n’ibitafatiwe ingamba zihamye, ni ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane 2015, nyuma yuko Perezida Nkurunziza yongeye kwiyamamariza indi manda.

HE Paul Kagame na mugenzi weLourenço wa Angola mu bitabiriye inama ya ICGLR

Aba bakuru b’ibihugu bongeye no kugaruka ku matora yo muri Kenya, bemeranya ku gushyiraho intumwa y’akarere k’ibiyaga bigari izajya I Nairobi gukurikirana imugendekere y’aya matora, cyane ko naho hatangiye kuvugwa umutekano muke.

Si umutwe wa FDLR wonyine wagaragajwe nk’ikibazo muri aka karere, kuko hanatunzwe agatoki uwa ADF Naru urwanya ubutegetsi bwa Uganda, nawo uba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Democratie ya Congo, kimwe n’uwa Kamunia Nsapu, yose ikaba yiswe imitwe y’iterabwoba kandi ikwiye kurwanywa.

Byashoboka ko byubahirijwe iyi mitwe yacika burundu, kuko iyi nama yarimo Saïd Djinnit, intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, na we wemeje ko ibisabwa n’aba baturage bikwiye gukorwa mu gihe cya vuba.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->