Kizza Besigye yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa gushaka kwica umupolisi

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 20/10/2017, Saa 08:49:37 Yasuwe inshuro 572

Dr Besigye yaraye afatanywe na Patrick Amuriat ndetse na Ingrid Turinawe muri iri joro ubwo bavaga i Rukungiri berekeza Kabala.

Nk’uko Mr Denis Namuwoza uhagararariye polisi muri ako gace yabitangaje ngo bakaba bashinjwa gushaka kwivugana umupolisi ubwo bakoraga inama itemewe hariya mu gace ka Rukungiri.

Uyu mukuru wa polisi yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko Dr Besigye yanakanguriye abayoboke be gusuka urufaya rw’amabuye ku bapolisi ubwo bageregazaga kubabuza kumva ibyavugwaga na AMURIT PATRICK ushaka kuzahangana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu gihe hakorwaga iyi nkuru usibye Amuriat na besigye bari bamaze kugera mu maboko ya polisi, ngo abandi bayobozi ba FDC bari bakifungiraniye mu mamodoka yabo mu birometero 4 uvuye mu mujyi wa Kabala.


      

Tanga igitekerezo

-->