Kinshasa: Polisi yahamagariye ababyeyi gusubiza abana mu mushuri kuko agahenge kabonetse

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/09/2017, Saa 15:48:18 Yasuwe inshuro 601

Igipolisi cyo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyahamagariye ababyeyi kugarura abana mu mashuri, nyuma ababyeyi basabaga ko abana bava mu mashuri ntibayagarukemo kugeza igihe Leta izumvira ibyifuzo byabo byo gucungira umutekano abantu bose batuye mu mujyi wa Kinshasa kubera gutinya imyigaragambyo yaa hato na hato.

Izi mpungenge zatumye ababyeyi bahamagarira abana kuba bahagaritse amasomo bikaba ahanini byaratewe n’uko umutekano w’abaturage udacunzwe neza by’umwihariko abanyeshuri kuko hari abahohoterwaga mu nzira bajya cyangwa bava ku mashuri.

General Kasongo ukuriye Polisi mu mujyi wa Kinshasa we yahamagariye ababyeyi kugarura abana mu mashuri abizeza ko nta myigaragambyo yindi ubu ishobora guhutaza abana b’abanyeshuri. Akaba ari ngombwa ko abanyeshuri badakwiye guhagarika amasomo kandi bagiye gusoza umwaka w’amashuri.

Imyigaragambyo yabaye kuwa mbere ikaba yari yibasiye zimwe muri komine zo mu mujyi wa Kinshasa aho abigaragambya bari bagiye kugota amashuri bikaba ngombwa ko buri mubyeyi ajya kureba uko yakiza amagara y’umwana we.

Gaston Musemena minisitiri w’amashuri abanza, ayisumbuye n’imyuga yashimangiye ko imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa mbere yabashije guhagarika ibikorwa by’uburezi muri tuno duce twibasiwe nayo.

Minisitire w’uburezi muri Congo akaba nawe yagaragaje ko n’ubwo guverinoma igifite ubushobozi buke bwo kwita ku burezo ntibikuraho ko abana bakwiye kurerwa kuko uburezi bufatwa nka politiki kandi na none mu buryo bw’imibereho.

Ni inkuru dukesha OKAPI

 Gildas Magera