Kinshasa: Guverineri yasubitse ibikorwa byo kwiyamamaza kubera urugomo

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/12/2018, Saa 07:37:17 Yasuwe inshuro 409

Ibikorwa by’urugomo n’amahane mu mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Gatatu byatumye umuyobozi w’intara ya Kinshasa afata icyemezo cyo gusubika ibikorwa byo kwamamaza abakandida perezida muri uyu mujyi.

Ibi bikaba byiyongereye ku bikorwa byagiye bigaragara mu duce dutandukanye byabangamiye abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Iminsi ine ibura ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo abe, Guverineri y’intara y’umujyi wa Kinshasa yasohoye itangazo rigamije gusubika ibikorwa byo kwiyamamaza kuko hari icyoba gishobora gukururwa n’ubushyamirane.

Ibi bikaba byaturutse ku makuru yavuye mu nzego z’umutekano ko abarwanashyaka bateguwe mu rwego rwo guteza imidugararo mu mujyi wa Kinshasa.

Iyi midugararo bikaba byatangajwe ko yagombaga kwibasira umutekano w’abantu n’ibintu.

Andre Kimbuta Guverineri w’umujyi wa Kinshasa yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje kubangamirwa, ariko abarwanashyaka bo mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Martin Fayulu mu nama yabo yagombaga kubahuza yashoboraga guteza ubushyamirane.

Icyakoze ku ruhande rw’abashyigikiye Martin Fayulu batangaje ko bitari bikwiye ko basubikirwa ibikorwa byo kwiyamamaza, niba Guverineri w’umujyi wa Kinshasa atari kubasha gucunga umutekano bigaragaza intege nke, kudashobora no kuba atazi kubumbatira umutekano w’abaturage akaba akwiye kwegura.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->