Kenya:Waba uzi ikihishe inyuma yo kuba Raila Odinga adacana uwaka na Uhuru Kenyatta?

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 30/10/2017, Saa 15:32:11 Yasuwe inshuro 1002

Kenya ni igihugu giteye imbere mu bukungu muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati kandi kimaze gutegekwa n’abaperezida bane kuva cyabona ubwigenge mu 1963.

Tariki ya 26 Ukwakira 2017, mu gihugu cya Kenya habaye amatora nyuma y’aho Urukiko rukuru muri iki gihugu rwari rwatangaje iseswa ry’amatora, byavugwaga ko yabayemo uburiganya.

Mu bumenyi bw’Isi www.rwandadailynews.com yaduteguriye byinshi ku matora yabaye muri Kenya kuva yabona ubwigenge.

Kuva mu 1920, abanya-Kenya batangiye kwitabira amatora, icyo gihe batoraga abagize inteko nshingamategeko.

Abanyaburayi bakomeje kugenda batorwa, kandi basimburanwa ku ntebe y’ubuyobozi bwa Kenya kugeza yigobotoye ingoyi y’abakoroni mu 1963.

Kenya yabonye ubwigenge mu w’1963 maze si uguhamiriza bahamya umurindi,Jomo Kenyatta aba Perezida wa mbere wa Kenya, ahagarariye ishyaka Kenya African National Union, ishyaka rukumbi ryanakomeje kwigarurira imyanya yose y’inteko ishinga amategeko.

Mu myaka ya 1990, hadutse politiki y’amashyaka menshi, maze mu 1992 mu matora rusange Daniel arap Moi atsinda amatora ahagarariye KANU, asimbura Jomo Kenyatta.

Arap Moi yongeye gutorwa mu 1997, maze muri 2002 Uhuru Kenyatta umukandida wa Kenya African National Union akubitwa inshuro na Mwai Kibaki wari uhagarariye National Rainbow Coalition.

Bidateye kabiri muri 2005, haba Referendumu maze mu matora ya 2007, Raila Amolo Odinga wahoze ashyigikiye Mwai Kibaki amuvaho batavuze rumwe.

Mu matora ya 2012, Odinga wari umaze igihe yiyomoye kuri Kibaki ahangana na Uhuru Kenyatta, maze Kenyatta aramugarika ku majwi 50.5%.

Icyo gihe, Uhuru Kenyatta yahuje imbaraga na William Ruto, kuko bombi bashakishwaga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, bakekwaho uruhare mu bwicanyi n’imvururu byakurikiye amatora yo muri 2007.

Hifashishijwe ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka ndetse n’impuguke mu mateka n’imiterere y’ibihugu, bigaragara ko politiki ya Kenya ishingiye ku moko azwi nka tribues n’ubundi asanzwe agaragara muri iki gihugu.

Kuba Raila Amolo Odinga na Uhuru Muigai Kenyatta batajya imbizi, byo bisobanurwa ko ari amakimbirane akomoka mu miryango, mu mateka ya kera, kuko Se wa Raila Odinga ariwe Jaramogi Ajuma Oginga Odinga yabaye visi perezida wa Jomo Kenyatta igihe cyose yamaze ategeka Kenya.

Nyuma y’aho amatora abereye ku itariki ya 8 Kanama 2017, maze Uhuru Kenyatta akayatsinda, we na visi perezida we William Ruto bagitangira kwishimira intsinzi kuko bari bagaritse Raila Odinga, Odinga ubwe ahita atangaza ko atishimiye ibyavuye mu matora maze mu gacu gato urukiko rukuru ruvuga ko azasubirwamo tariki ya 26 Ukwakira.

Mbere ho iminsi 16 ngo itariki yo gusubiramo amatora igere, Odinga yatangaje ko akuyemo kandidatire ye maze avuga ko atazahatana na Kenyatta.

Mbere ho gato na nyuma y’aya matora yasubiwemo, imvururu zakomeje kwaduka abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakigaragambya, abantu bakicwa, kandi icyuka cy’icyoba cyarakwiriye batinya ko hakwaduka intambara, ndetse ubu abanya-Kenya bamwe bahungiye mu Bugande.

Muri Afurika, byabaye ubwa mbere, aho Perezida w’Urukiko rukuru atesha agaciro amatora akanategeka ko asubirwamo, kandi Perezida yayatsinze.

Kenya yabaye iya mbere muri Afurika, n’iya gatatu ku Isi inyuma y’ibirwa bya Maldives byasheshe amatora muri 2013 na Autriche muri 2016.
@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->