Kenya: Umunyeshuri wiga mu yisumbuye yafatanywe imbunda

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 15/09/2017, Saa 18:57:28 Yasuwe inshuro 446

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Osero, ngo bamusanganye imbunda nyuma yuko abandi banyeshuri bamenyesheje ubuyobozi bw’iri shuri ko hari umwe murii bagenzi babo utunze imunda.
Uyu munyeshuri w’imyaka 17 ngo yateraga abandi bigana ubwoba ndetse akanababwira ko ngo utazakora ibyo amutegetse azamurasa.
Dickens Bula umuyobozi w’iri shuri yatangarije ikinyamakuru Daily Nation ko ngo uyu munyeshuri yakoreshaga iyi mbunda yambura abandi amafaranga ndetse n’impamba bitwaje ku ishuri.

Ntiharamenyekana aho uyu munyeshuri yakuye imbunda cyakora inzego z’umutekano zivuga ko ngo yakorewe mu Bwongereza, ariko ngo ikaba itazwi mu mbunda zikoreshwa ndetse zaninjiye ku buryo buzwi muri Kenya.

Nubwo nta kuri kwabyo kuramenyekana, uyu munyeshuri yabwiye inzego z’iperereza ko iyi mbunda yayihawe n’umuntu uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika(USA).

Iperereza kandi ryagaragaje ko iyi mbunda nta masasu yararimo, ariko uyu munyeshuri ngo akaba ashobora guhanirwa icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->