Kenya:Raila Odinga wemeza ko yatsinze amatora yashyize arirahiza(amafoto)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/01/2018, Saa 14:29:39 Yasuwe inshuro 878

Umukuru w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga yirahije kuba mukuru w’igihugu imbere y’imbaga y’Abanya Kenya bamushyigikiye ku kibuga cyo abantu baruhukiramo cyiswe Uhuru Park.

Mbere y’irahira , igipolisi cya Kenya cyafunze Televiziyo 2 (Citizen TV na NTV) zari zigiye kwerekana ibyo birori.

Umwe mu bayobozi b’izo televiziyo yabwiye BBC ko abakozi b’ikigo kigenzura itumanaho bari kumwe n’igipolisi, binjiye mu kigo cye bagacomora ibyuma.

Odinga w’imyaka 73 wahakanye ibyavuye mu matora yatsinzwemo na Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko yarahiriye kuba “Perezida w’abaturage”.

Yarahiriye imbere y’ibihumbi by’abayoboke b’ihuriro NASA rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta mu murwa mukuru Nairobi mu busitani bwitiriwe ‘Uhuru’.

Kalonzo Musyoka wagombaga kurahira nka visi perezida we ntiyabonetse muri uwo muhango.

Ni ubwa mbere ibintu nk’ibyo bikozwe mu gihugu cya Kenya.

Ubutegetsi bwa Kenya bwari bwarihanije ibyo bitangazamakuru kutazereka icyo gikorwa gifatwa nk’icyo guhemukira igihugu.

Nubwo abaturage bari benshi, Igipolisi cya Kenya cyari cyatangaje ko kizafunga amayira yerekeza Uhuru Park bityo ntibabashe kubyitabira.

Amatora yo mu kwezi kwa Munani 2017 yagizwe impfabusa kubera ibitaragenze neza, hakorwa aya kabiri ataritabiriwe na Bwana Odinga, atsindwa na Prezida Uhuru Kenyatta, nawe wamaze kurahira.

Ministiri w’Ubutabera wa Kenya Githu Muigai yari yabwiye Odinga ko aramutse yirahije azashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu gihanishwa igihano cyo kwicwa.

Reba amafoto

Uko byari byifashe muri Uhuru Park
imodoka iyo ari yo yose yifashishwaga mu gutwara abantu



Nkuko bigaragara Ibi birori byitabiriwe



      

Tanga igitekerezo

-->