Kenya:Perezida Kenyatta yihanganishije imiryango y’abanyeshuri barashwe n’abataramenyekana

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 15/10/2017, Saa 14:39:26 Yasuwe inshuro 1706

Abanyeshuri batanu n’umurinzi wabo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Lokichogio giherereye mu Karere ka Turkana mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Kenya bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abantu batazwi bikekwa ko baturutse muri Sudani y’Epfo, bateye mu kigo cya Lokichogio, bakica abantu batandatu; bivugwa ko abagera kuri 17 bakomeretse, boherejwe muri Moi Teaching and Referral Hospital.

Umuvugizi wa Polisi muri Turkana, Seif Matata, yavuze ko umwe mu bagabye igitero yari umunyeshuri muri Lokichogio, akaza kwirukanwa kubera imyitwarire idahwitse,aho ngo yari yavuzeko azatwika ikigo cyangwa akihorera.

The Eastafrican yatangaje ko uyu munyeshuri yinjiye mu kigo aherekejwe n’abantu batatu, babanza kurasa umuzamu, bakomereza mu icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu yakekaga ko bagize uruhare mu kwirukanwa kwe, batangira kurasa. Bakomereje aho abakobwa bacumbitse, ahakomerekeye benshi.

Mu itangazo, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yashyize hanze yihanganishije imiryango y’inzirakarengane zaguye muri iki gitero n’abagikomerekeyemo.


      

Tanga igitekerezo

-->