Kenya: Perezida Kenyatta amaze kurahirira manda ya 2(Amafoto)

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 28/11/2017, Saa 13:21:20 Yasuwe inshuro 576

Umunsi wari utegerejwe n’abanya Kenya benshi wageze, Umukuru w’igihugu wongeye gutorerwa kuyobora abanya Kenya Uhuru Kenyatta amaze kurahira.

Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto barahiriye kuyobora manda ya kabiri nyuma yaho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje intsinzi yabo mu matora yari asubiwemo ku wa 26 Ukwakira 2017.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo n’uw’u Rwanda Paul Kagame.

Ibyishimo ni byinshi ku baturage ba Kenya bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Kenyatta

Yoweri Kaguta Museveni perezida wa Uganda na we yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn
Uhuru Kenyatta yarahiye afashe Bibiliya mu ntoki
Ibyishimo kuri Kenyatta watsinze amatora nyuma y’uko yongeye gusubirwamo
Ubutumwa bwa Perezida Kagame witabiriye uyu muhango


      

Tanga igitekerezo

-->