Kenya:Guhindura itegeko rigenga amatora byatumye hategurwa imyigaragambyo idasanzwe

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 29/09/2017, Saa 22:10:02 Yasuwe inshuro 805

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kenya NASA riyobowe na Raila Odinga ryatangajeko riri gutegura imyigaragambyo ikomeye mu cyumweru gitaha bitewe n’uko ngo leta ishaka guhindura amategeko agenga amatora.

Abagize inteko ishingamategeko ya Kenya begamiye ku butegetsi bwa Kenyatta bari gukora ibishoboka ngo Kenyatta azatangazwe yatsinze amatora mbere y’uko asubizwamo mu gihe iri huriro ryakwangako amatora asubirwamo tariki 26 ukwakira uyu mwaka nkuko byatangajwe.

Abagize inteko batavugarumwe na leta baherutse gusohoka mu nteko baganjijwe n’abashakako ingingo yo gutanagaza umwe nk’uwatsinze mu gihe uwo bahanganye yaba ashaka kwimura amatora yagirwa itegeko mbere y’uko amatora asubirwamo.

Iyi ngingo kandi ishaka kugirwa itegeko ivugako urukiko rukuru rutemerewe gutesha agaciro ibyavuye mu matora mu gihe ikoranabuhanga ryangiritse, iki kikaba aricyo cyatumwe amatora yo muri kanama ateshwa agaciro kuri ubu hakaba hategurwa isubirwamo ryayo aho uhuru Kenyatta W’ishyaka jubilee azaba ahanganye na raila odinga wa NASA.

Umukandida Raia Odinga Utavugarumwe n’ubutegetsi yaraye atangajeko iyi ngingo ishaka gutanga icyuho ngo azongere kwibwa amajwi bityo avugako abamushyigikiye bagomba kujya bakora imyigaragambyo mu gihugu hose buri kuwa mbere no kuwa gatanu uhereye mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Yahinduwe na Joseph NIZEYIMANA