Kenya:Bugarijwe n’amapfa kubera imvura yabuze imyaka 6

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/10/2017, Saa 08:01:16 Yasuwe inshuro 1139

Kubera ikibazo cy’Izuba ryacanye igihe kirekire imvura ikabura byatumye abaturage basaga miliyoni 3 bahanganye n’ikibazo cyo kubura ibyo bafungura.

Kubera imvura yabaye nke mu gihe gisaga imyaka itandatu ishize byatumye ibiribwa bibura mu baturage no ku nyamaswa,mu ntara ya Rift Valley no mu majyaruguru ya Kenya, imiryango yabagera ku bihumbi 130 n’inyana zisaga ibihumbi 600 bahanganye n’ibura ry’ibiribwa,muri Tana bakaba bamaze gutakaza 15 ku ijana by’amatungo nk’uko umuyobozi wa County National Drought Management Authority (NDMA) Abdi abitangaza.

Ikinyamakuru The nation dukesha iyi nkuru,kivuga ko mu duce twa Ganze,Magarini na Kaloleni ibura ry’ibiribwa ku bantu n’inyamaswa bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu ,kuko abasaga ibihumbu 200 bafite ikibazo cy’amapfa nk’uko ushizwe ubuhinzi n’ubworozi Baha Nguma abitangaza.

Amatungo menshi yishwe no kubura ubwatsi

Umudepite wo muri Ganze Mwambire avuga ko abasaga ibihumbi 18 bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa, akomeza avuga ati” Kano gace gakeneye ubutabazi bwihuse kuko ikibazo gikomeje kwiyongera.”

"Igihembwe gishize, nta musaruro abahinzi babonye ni nabyo biri kuba ubu kubera ikibazo cy’imvura yabaya" Mwambire

Umuturage wo mu gace ka Petanguo Katana Chengo avuga ko aho bakuraga ibibatunga byashize ati “Akenshi twari dutunzwe no gutwika amakara,ariko ubu nta biti bihari,agace kari kugenda gahinduka ubutayu.”

Abana benshi bakomeje kuva mu ishuri bakajya gufasha ababyeyi babo gushaka ibibatunga .

Twitter//Jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->