Kenya:Abapolisi bafite ibibazo byo mu mutwe bagiye kujyanwa mu ngororamuco

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 10/11/2017, Saa 07:05:28 Yasuwe inshuro 427

Ubuyobozi bukuru bw’Igipolisi cya Kenya bwasabye abahagarariye polisi mu gihugu hose kwegeranya amalisite y’abapolisi bafite ibibazo byaba ibijyanye no kwangirika mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge ngo bazajyanwe mu kigo ngororamuco mu rwego rwo gukumira ibyaha bikomeje kugaragara muri poilis y’iki gihugu.

Mu ibaruwa ikinyamakuru The Nation gifitiye kopi ,ishami rishinzwe igipolisi ku bufatanye n’ishami rishinzwe gukumira ibyaha basabye polisi mu ntara zose kuba bagejeje ayo maliste ku biro bya polisi I Nairobi bitarenze tariki 13 uku kwezi nk’uko byatangajwe n’umukuru wa polisi I Nairobi AP Commander Philip Rono.

Ibi rero ngo birakorwa mu nzira yo gushakira igisubizo ibibazo byo kwiyahura,ubwicanyi n’ibindi byaha bikomeje kugaragara ku bapolisi b’iki gihugu cya Kenya.

Raporo yagejejwe ku mukuru wa polisi ya Inspector-General Joseph Boinnet Mu mwaka ushize yagaragazaga ko ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera mu rwego ayobora.

Gusa ntiharatangazwa igihe iki kigo ngororamuco kizatangirira kugezwamo abapolisi n’aho kizaba giherereye.


      

Tanga igitekerezo

-->