Kenya:Abaganga bibeshye ku murwayi babaga mu mutwe utari we bibaviramo kwirukanwa ku kazi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/03/2018, Saa 10:51:59 Yasuwe inshuro 205

Mu gihugu cya Kenya mu bitaro byitwa Kenyatta National Hospital, Abaganga bashinzweibyo kubaga abarwayi bafite ibibazo mu mutwe babaze umurwayi wari ukeneye imiti aho kubaga uwari ukeneye gukurwamo Amaraso yafatanye mu bwonko.

Ibi byaje kumenyekana mu gihe uyu murwayi bari bamaze kumubaga nuko baza kuburamo aya maraso yafatanye mu bwonko kandi ibizamini byarerekanye ko harimo amaraso yafatanye mu bwonko bw’uyu murwayi.

Iki kibazo bakaba bavuga ko cyaba cyaratewe no kuvanga imyirondoro y’aba barwayi bombi bityo bigatuma babaga umurwayi utari we.

Nyuma y’aya mahano, Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko bwamaze guhagarika abaganga bagize uruhare muri aya makosa kandi ko nuwo murwayi ari kugenda akira neza ibindi ngo bakaba bagikora iperereza nkuko ikinyamakuru Daily Nation dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Umuyobozi mukuru w’bi bitaro Lily Koros yabitangaje muri aya magambo “Tubanje gusaba imbabazi abantu bose kubwo kwibeshya kwabayeho gusa ubuzima bw’Umurwayi bumeze neza kandi abaganga bagera muri bane bamaze guhagarikwa ku mirimo yabo bitewe n’iri kosa bakoze, ibindi turi kubikurikirana ngo turebe niba atari uburangare bwabaye mu bakozi bacu.”

Gusa Abaganga babaze uyu murwayi bo, bavuga ko barenganye ko ikosa ritaturutse kuri bo ahubwo ko hagakwiye guhanwa uwujuje impapuro zo ku mubaga kuko bo ngo nta ruhare bigeze babigiramo.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->