Ituri: Umuyobozi w’ umutwe wa Maï-Maï Simba yishwe

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 23/01/2019, Saa 09:52:24 Yasuwe inshuro 416

Manu, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wa Maï-Maï Simba ndetse n’abambari be batandatu bishwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019 n’ingabo za Kongo (FARDC), nkuko umuvugizi w’ingabo mu gace ka Ituri yabitangaje. Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku by’igitero bagabye kuri uyu mutwe mu gace ka Dembele gaherereye mu birometero bigera kuri 15 uvuye I Nia Nia muri Mambasa.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yavuze ko abaturage biruhukije, maze n’iby’ishimo byinshi bashidukira kujya kureba imirambo y’izi nkozi z’ibibi zari zarabarembeje zibabibamo ubwoba mu minsi myinshi ishize.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ngo ni bwo bamwe mu baturage babonye aba barwanyi muri Dembele. Aba baturage bakaba barabimenyesheje ubuyobozi bw’ingabo na bwo ngo bwari burimo gutegura kugaba igitero kuri uyu mutwe.

Ku wa kabiri ingabo za FARDC zahise zitungura uyu mutwe aho wari ukambitse. Umuvugizi w’ingabo za Reta muri Ituri Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko ngo usibye kwica aba barwanyi banabambuye intwaro z’amoko atandukanye.

Ati: « Twaburijemo ibitero by’aba brwanyi,intwaro zirindwi na zo twazibambuye. Izi zirimo imbunda eshanu zo mu bwoko bwa AK kalachnikov, imwe ya PKM n’indi ya Thuraya. Twanabashije kubona no gufatira inyadiko z’ingezi zifashishwa n’aba barwanyi”.

Indirimbo z’ibyishimo ni zo ngo zaririmbwe n’abaturage ubwo bamurikirwaga imirambo y’aba barwanyi mu rwego rwo kubemeza ko bishwe koko. Ku bw’aba baturage, ngo iri ni iherezo ry’ibihe by’iterabwoba ryari ryarabibwe n’aba barwanyi muri aka gace, ryakorwaga binyuze mu busahuzi, gutwara bugwate abaturage, ihohoterwa n’ubwicanyi.


      

Tanga igitekerezo

-->