Ishyaka rya Jean-Pierre Bemba rigiye kujuririra icyemezo cyo kumukura ku rutonde rw’abakandida-perezida

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/08/2018, Saa 10:09:41 Yasuwe inshuro 1438

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, ishyaka rya Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshamba akaba na Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ku wa gatandatu ryatangaje ko rizajuririra icyemezo cy’akanama k’amatora cyo ku mukuru ku rutonde rw’abakandida-perezida.

Ni amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Ku wa gatanu nijoro, akanama k’amatora kakuye Bwana Bemba kuri urwo rutonde gashingiye ku kuba "yarakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha" mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2018 ku cyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya.

"Bemba ntashobora kwitoza" ka mukuru w’igihugu wa Congo
Bemba ashobora kutemererwa kwiyamamaza mu matora yo muri Kongo
Bemba yatanze kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC
Icyo gihe urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka umwe ndetse acibwa n’amande y’ibihumbi 300 by’ama-euro.

Ariko uru rukiko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwisubiyeho ku mwanzuro waryo wari wahamije Bwana Bemba ibyaha by’intambara, nuko asubira mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa, mu kwezi kwa munani amaze kugirwa umwere.

Kubera icyo cyemezo cyo ku wa gatanu nijoro cy’akanama k’amatora ka Kongo, abashyigikiye Bwana Bemba babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bazifatanya n’uyu muyobozi wabo bagatanga ikirego cy’ubujurire mu rukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegeko-nshinga, bitarenze ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Eve Bazaiba, umunyamabanga mukuru w’ishyaka, yagize ati:

"Tuzakoresha uburyo bw’amategeko bwose dufite turwane kuri kandidatire ya Jean-Pierre Bemba mu matora ya perezida."

Ku wa gatandatu mu gitondo, abapolisi bahosha imyigaragambyo - ubundi baboneka gacye mu mihanda - bari bagabwe hafi y’ibiro bikuru bya radiyo na televiziyo bya Kongo i Kinshasa, agace Bwana Bemba akizwimo cyane.

Koloneli Pierrot-Rombaut Mwanamputu, umuvugizi wa polisi ya Kongo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari "igikorwa kigamije kubuza [urugomo], igikorwa cyo gukumira."

Mbere yuko akanama k’amatora ka Kongo gatangaza urutonde rwa nyuma ry’abakandida-perezida, amatsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yari yashinje leta ya Perezida Joseph Kabila gushaka "kuburizamo" abakandida benshi batavuga rumwe na leta.

Mu itangazo ayo matsinda yasohoye ryashyizweho umukono na Bwana Bemba ndetse na Moïse Katumbi na Félix Tshisekedi, bashishikarije Bwana Kabila gushyira ubwisanzure mu gikorwa cy’amatora ndetse "akareka amategeko aha akanama k’amatora."

Izindi kandidatire z’abakandida batanu zanzwe

Hamwe na Bwana Bemba, abandi bakandida-perezida batanu - mu bakandida-perezida 25 bose hamwe - bangiwe n’akanama k’amatora ka Kongo kuziyamamaza mu matora yimirije.

Batatu muri bo bahoze ari ba Minisitiri w’intebe muri leta ya Bwana Kabila. Abo ni Samy Badibanga, Adolphe Muzito na Antoine Gizenga.

BBC


      

Tanga igitekerezo

-->