Indege ya Gisirikare muri Congo yakoze impanuka benshi barapfa

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 1/10/2017, Saa 01:01:37 Yasuwe inshuro 893

Indege ya Gisirikare y’Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yasandariye hafi y’Umujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu aho bikomeje kuvugwa ko ‘abantu benshi’ baguye muri iyo mpanuka.

Amakuru abafite mu nshingano ikibuga cy’indege ndetse n’abandi bo mu ngabo za Congo bahaye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ni uko abantu benshi baguye muri iyi mpanuka y’indege yakozwe n’ikompanyi ya Antonov yo muri Ukraine.

Iyi ndege bivugwa ko yaguye ahitwa Nsele mu birometero 100 uvuye mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yatangarije AFP ko ‘nta muntu n’umwe warokotse’. Iyi ndege yari itwawe n’abapilote bo mu Burusiya bivugwa ko ‘yari itwaye imodoka ebyiri n’intwaro’ ndetse n’abasirikare.

Amakuru avuga ko abo basirikare bari hagati ya 20 na 30 ubwo yahagurukaga ku Kibuga cy’Indege cya Ndolo i Kinshasa. Ikindi kandi ni uko ngo yaguye ahagana saa tatu z’igitondo ku isaha yo muri Congo.

Joseph Nizeyimana


      

Tanga igitekerezo

-->