Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu karere k’ibiyaga bigari baba bagiye kuvugutira umuti ibibazo by’umutekano muke?

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 19/10/2017, Saa 06:20:41 Yasuwe inshuro 1185

Kuva kuri uyu wa kane tariki 19 Ukwakira 2017, haratangira inama i Brazaville muri Kongo,ihuje ba Ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari n’u Rwanda rurimo.

Inama yanitabiriwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, iragaruka ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kugarura umutekano ndetse no kwihutisha iterambere ry’aka karere.

Biragoye guhita umuntu amenya imirongo migari igarukwaho muri iyi nama, ariko byashoboka ko itajya kure y’ibyagarutsweho mu yayibanjirije yahuje ba Minisitiri b’ingabo, aho basabwe gukemura ibibazo by’umutekano bikomeje kuba ingorabahizi muri bimwe mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Ubwo yafunguraga iyi nama y’abakuru b’ingabo, Gilbert Ondongo,ushinzwe ubukungu muri Kongo Brazaville waruhagarariye Ministre w’intebe, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke, ari imbogamizi ku bukungu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, maze asaba gufata ingamba zitajenjetse.

Iyi nama ibaye mu gihe mu karere hakomeje kuvugwa umutekano muke, ndetse no kugenda biguru ntege mu gukemura ikibazo cy’abarwanyi bitwaje intwaro bari mu mashyamba hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari.

Aha twavuga nk’umutwe wa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi, uyu ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Si uyu gusa kuko mu minsi ishize hanavuzwe abarwanyi ba ADF-Naru barwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko bakaba mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, ngo bakomeje guhungabanya umutekano, cyane ko mu minsi ishize ngo uyu mutwe wishe abaturage basaga 26 ahitwa Kamango mu gace ka Beni.

Uretse kandi muri Kongo Kinshasa, hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano muke mu Burundi, aho amaraporo atandukanye agaragaza ko ngo abatari bake bicwa abandi bagafungwa binyuranyije n’amategeko cyane ngo hakibasirwa abarwanya ubutegetsi bwa Prezida Pierre Nkurunziza.

Nta wamenya niba hari imyanzuro yihariye igiye gufatwa ibi bibazo, ariko mu nama zabanje hari imwe mu yafatwaga ariko kugeza n’ubu bisa n’aho itaragira icyo igeraho.

Nubwo bimeze bitya ariko, ntibibujije ko bamwe mu bayobozi bakomeje kuzamura ijwi bumvikanisha ko hakwiye kugira igikorwa, aka karere kakikura mu ruhuri rw’ibibazi bikikugarije.

Ambassador Zachary Muburi-Muita,umunyamabanga w’umuryango wa ICGLR, na we asanga ngo nta cyagerwaho igihe hakiri iterabwoba muri aka karere.
Ati” Haracyari ibibazo bibangamiye umutekano nk’iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro, umutekano muke n’ibindi”.

Uyu mutegetsi kandi, yanatunze agatoki bimwe mu bihugu bifite politiki yise ko ikijegajega nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrica, Sudani y’Epfo, Burundi na Sudani.

Nubwo bisa nk’ihurizo, twabibutsa ko zimwe mu ntego z’umuryango wa ICGLR, harimo gushyigikira amahoro ndetse no kubungabunga umutekano.

Cyakora abazi ibya politiki ndetse n’abakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, basa n’abagaragaza impungenge ko ibi bitapfa kugerwaho niba bimwe mu bihugu bidahagurukiye ibibazo bibirimo imbere.

Umuryango ICGLR ugizwe n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari aribyo;u Burundi, Centrafrica, Congo Brazaville , Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Soudan, Soudan y’amajyepfo , Tanzaniya, Uganda Zambia n’u Rwanda.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->