Ikiyaga cya Vigitoriya gishobora gukama burundu

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 27/11/2017, Saa 15:08:41 Yasuwe inshuro 473

Abahanga mu by’ubumenyi (Sciences) barahamya ko mu minsi mike ikiyaga cya Vigitoriya (Victoria) gishobora kuzaba cya kamye burundu.

Zimwe mu mpamvu aba bahanga batanga ngo ni uburyobyi bunyuranyije n’amategeko, ikindi ngo ni ukuba abaturage batita ku kurinda inkengero z’iki kiyaga.

Ikiyaga cya Vigitoriya kandi cyugarijwe n’amazi mabi aba aturutse mu misozi akayoborwamo, ibintu bigira ingaruka ku mafi n’ibindi biremwa biba mu nyanja.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse,ngo igisirikare cya Uganda cyafashe ingamba zo guhangana na bene ubwo burobyi buvugwaho kuba inzira yo gukamya iki kiyaga.

Ikiyaga cya Vigitoriya gikora ku bihugu nka Tanzania, Kenya na Uganda.

Komisiyo ishinzwe kubungabunga ikiyaga cya Vigitoriya (LVBC) ivuga ko buri mwaka abantu barenga 5000 batuye icyogogo (basin) cy’icyo kiyaga bicwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa bya muntu nabyo bigiye kugiteza gukama.

BBC Swahili


      

Tanga igitekerezo

-->