Ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 21/10/2017, Saa 12:27:52 Yasuwe inshuro 1576

Icyoba ni cyose ku batuye umujyi wa Goma nyuma yo kumva amakuru avuga ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka mu gihe cya vuba.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abahanga batangaje ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose, ibyo babishingiye ku byuka bidasanzwe ndetse n’ibyotsi byinshi iki kirunga kimwe n’icya Nyamuragira byari biri kohereza mu kirere.

Nk’uko ikigo OVG (Observatoire volcanique de Goma), gishinzwe gukurikirana umunsi ku munsi imikorere y’ibi birunga cyabitangaje, ni uko ngo kuwa kabiri no kuwa gatatu w’iki cyumweru, ibi birunga byari byanatangiye gusohora ibi byuka mu myenge yabyo izwi nka craters, iki kikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ikirunga gishobora kuruka.

Icyakora kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukwakira, ibi birunga ngo byagabanuye ibyotsi byazamuraga, cyakora ngo ntibyakuyeho icyoba gikomeje kwiyongera mu baturage bo mu mujyi wa Goma begereye bya hafi ikirunga cya Nyiragongo.

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Mutarama 2002, icyo gihe kikaba cyarahitanye ubuzima bw’abantu basaga 100 mu mujyi wa Goma, ndetse ibikorwa remezo birangirika yaba I Goma ndetse n’I Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda bitewe n’imitingito iki kirunga cyateje.

Nubwo abahanga mu bumenyi bw’isi by’umwihariko ibijyanye n’ibirunga barema agatima abatuye Goma bavuga ko nta bimenyetso simusiga ko ibi birunga bishobora kuruka, abaturage bo basa n’abakutse umutima.

Ibi bije bikurikira amakuru yatangajwe ko muri Nyakanga uyu mwaka, abaturage basaga ibihumbi bitatu(3000) muri Goma, bahuguwe uburyo bwo guhunga ndetse no kwirwanaho igihe ikirunga kirutse.

Hari kandi andi makuru avuga ko umuryango w’abibumbye wahagaritse ibikorwa byawo I Goma bitewe n’aya makuru y’iruka rya Nyiragongo.

Nubwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa RDC, ariko iruka ryacyo rigira ingaruka zikomeye ku Rwanda, Umujyi wa Gisenyi nawo ushobora kwibasirwa kubera imitutu (fractures) yaturutse ku ngaruka z’iruka ryacyo ndetse n’imitingito isanzwe yumvikana muri aka Karere.

Umwaka ushize Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda i Rubavu, Dr. Dushime Dyrckx, yavuze ko hashyizweho itsinda ry’abashakashatsi n’impuguke ku birunga basanzwe bakorana ba OVG, ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga muri RDC, bakurikiranira hafi imihindagurikire y’ikirunga.

Zimwe mu nshingano bafite harimo kugenzura mu ndiba yacyo (crater) hakoreshejwe kajugujugu ndetse n’itsinda ry’abashakashatsi bari ku kirunga hejuru gupima urugero rw’ubushyuhe kigezeho, gusesengura amakuru atangwa na station 12 zikorana n’icyugajuru kugira ngo bamenye aho ikirunga cyapfumurira kigiye kuruka no kugenzurira hafi imitingito igenda yiyungikanya.

Abaturage batuye i Goma batewe impungenge n’ibyotsi bigaragara ku kirunga cya Nyiragongo

Kuri ubu ariko umuyobozi wa OVG Célestin Kasereka, yabwiye AFP ko ngo ibara ryerekana imikorere y’iki kirunga riri mu muhondo, ibi ngo bikaba bivuze ko nta kibazo gihari abaturage bakwiye gukomeza imirimo yabo bisanzwe.

Cyakora Kasere yongeraho ko ngo mu ndiba y’iki kirunga, hakomeje akazi ko kwivanga kw’ibikoma bishyushye ibi bizwi nka magma.

Nyiragongo ni ikirunga cyo mu misozi kiri mu bwoko bwa stratovolcan, giherereye muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bilometero nka 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma n’ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Iki kirunga ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’ibigize ‘Virunga’ kikaba ari na cyo gisigaye cyonyine gishobora kuruka kuko ibindi byazimye.

Uretse kuba cyegereye ahatuwe n’abaturage benshi, iruka ryacyo mu mwaka wa 2002, ibisa n’igikoma n’amabuye atukura byamanukaga biva kuri cyo bifatwa nk’ibyihuta kurusha iby’ibindi birunga ku Isi, byatumye Nyiragongo ifatwa nk’ikirunga kigishobora kuruka (Actif) ndetse giteye impungenge kurusha ibindi muri Afurika.
Pauline Mukarurangwa.
Sources: AFP, africanews.com, liberte.be


      

Tanga igitekerezo

-->