ICGLR:Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bakomoje ku ngaruka z’umutekano muke mu karere ntibagaragaza umuti

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 19/10/2017, Saa 21:23:32 Yasuwe inshuro 691

Inama yahuje ba Ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, yashojwe hongeye kuvugwa gusa ibibazo by’umutekano muke byugarije aka karere.

Ni inama itafatiwemo imyanzuro ifatika kuri iki kibazo, ahubwo yaranzwe n’igisa no kongera kwibukiranya ko igihe nta mutekano uhari n’iterambere rikomeza kuba ingume.

Iyi nama yabimburiwe n’iya ba Minisitiri b’ingabo yabaye tariki 15 na 16 uku kwezi, yagarutse ku mbogamizi zigihari zirimo imitwe y’iterabwoba, ihohoterwa, ndetse n’abandi barwanyi bitwaje intwaro.

Iyi nama ibimburiye iy’abakuru b’ibihugu, byitezwe ko nayo igomba kugaruka kuri ibi bibazo ndetse hakanashakishwa icyakorwa mu kwihutisha iyubahirizwa ry’amasezerano ahuriweho n’ibihugu, agamije kugarura umutekano ndetse no kwihutisha iterambere.

Muri iyi nama itagize byinshi ifata nk’umwanzuro, Minisitiri w’intebe wa Kongo, Clément Mouamba, yagarutse gusa ku mbogamizi zabayeho zatumye amasezerano y’amahoro atagerwaho, iterambere n’amajyambere muri rusange.

Bisa n’ibidatunguranye ariko, kuko no mu nama zabanje hagiye hafatwa imyanzuro itandukanye harimo nk’uwo guhuza imbaraga bakarwanya imitwe y’iterabwoba, ariko n’ubu bikaba bikiri mu nyandiko.

Byari byitezwe ko muri izi nama, havugwa ku kigiye gukorwaku mutekano muke, ndetse no kugenda biguru ntege mu gukemura ikibazo cy’abarwanyi bitwaje intwaro bari mu mashyamba hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari.

Muri iyi mitwe harimo nk’uwa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi, uyu ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano muke muri Repubulika Iharanira Democratie ya Congo.

Mu minsi ishize hanavuzwe abarwanyi ba ADF-Naru barwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko bakaba mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, ngo bakomeje guhungabanya umutekano, cyane ko mu minsi ishize ngo uyu mutwe wishe abaturage basaga 26 ahitwa Kamango mu gace ka Beni.

Uretse kandi muri Kongo Kinshasa, hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano muke mu Burundi, aho amaraporo atandukanye agaragaza ko ngo abatari bake bicwa abandi bagafungwa binyuranyije n’amategeko cyane ngo hakibasirwa abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Niba ibi bibazo bidakemutse mu nama ebyiri zabanje, nta wakwizera ko bishobora gukemukira mu nama y’abakuru b’ibihugu cyane ko intego z’izi nama zisa naho ari zimwe hagendewe ku nsanganyamatsiko zazo.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->