DRC ntibumva icyo ingabo za Monusco zabamariye ku buryo zakongerwa ikindi gihe

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 28/03/2018, Saa 14:09:11 Yasuwe inshuro 175

Akanama gashinzwe umutekano ku isi kuri uyu wa Kabiri kongereye igihe cy’ubutumwa bw’amahoro ku ngabo z’umuryango w’abibumbye mu Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha kubumbatira umutekano mu gihe hitegurwa amatora ateganyijwe mu Kuboza 2018.

Uyu mushinga wakomeje kugaragazwa n’igihugu cy’Ubufaransa mu kanama gashinzwe umutekano ku isi hagaragajwe impungenge z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye zaba zishoje ubutumwa bw’amahoro kandi bagiye kwinjira mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu.

Francois Delattre Ambasaderi w’Ubufaransa mu kanama gashinzwe umutekano ku isi yagaragaje ko igihugu cya Congo kiri mu bihe by’umutekano muke, byaba ari amakosa mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye zaba zirangije ubutumwa bwazo bagiye mu matora.

Abakurikirana politiki ya Congo bakaba batangaza ko babona ko nta kintu kinini izi ngabo z’umuryango w’abibumbye zakoze mu rwego rwo kurinda abasivili, bakaba nta cyizere babona cyo kugarukana umutekano mu gihe tariki ya 23 Ukuboza bazaba bari mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ignace Gata Mavita ambasaderi wa Congo mu muryango w’abibumbye yatangaje ko anenga kandi atishimiye icyemezo cyo kongerera igihe ingabo z’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo Kinshasa.

Ibi akaba abishingira kuko izi ngabo zimaze igihe kinini zikaba zarananiwe guhagarika ibitero by’imitwe y ‘inyeshyamba idasiba kwica abaturage umunsi ku wundi.

Uyu muyobozi akaba avuga ko atumva ukuntu MONUSCO yaba imaze imyaka igera hafi 20 bari mu butumwa bw’amahoro, abaturage bakaba bakicwa n’imitwe y’inyeshyamba ndetse abagera kuri miliyoni 4 bakaba barahunze igihugu.

Ibi kandi akabigereranya n’ingengo y’imari izi ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro bagenerwa, agasanga ntacyo izi ngabo zifashije Congo Kinshasa.

Ubushinwa n’Uburusiya bakaba butumva kimwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ku mpamvu bongereye igihe ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri congo, ahubwo hari hakwiye gufasha ingabo zingongererwa ubushobozi bagakemura ibibazo mu gihugu cyabo.

Bimwe mu bihugu bifite intebe mu kanama gashinzwe amahoro ku isi bakaba baragaragaje ko ari igisebo ku ngabo zigera ku bihumbi 16 ziri muri Congo Kinshasa zikaba nta musaruro zagaragaje.

Ibi bikaba byatumye Congo Kinshasa ihakana kuzitabira inteko rusange y’aterankunga ba Congo izabera i Geneve mu Busuwisi mu gihe umuryango w’abibumbye n’imiryango itari iya Leta yagaragaje ko muri iki gihugu bafite ikibazo gikomeye cy’imibereho n’ibiribwa.

Mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ngo hakomeje ibikorwa bihungabanya umutekano ariko ntibyabujije ko n’abaturage bagera ku bihumbi 200 bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->