Burundi: Urubyiruko rurasabwa kwitwararika cyane mu bihe by’amatora

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/09/2017, Saa 14:54:49 Yasuwe inshuro 536

Urubyiruko rushingiye ku mitwe ya politiki rwagiye rurangwa no kwijandika muri politiki ihutaza uburenganzira bwa muntu ariyo mpamvu urugera kuri 60 rwahawe amahugurwa yo kurangwa n’ubworoherane mu bihe byegereza amatora ataha.

Urubyiruko rugera kuri 60 rukuriye abandi bashamikiye mu mitwe ya politiki mu Burundi bahawe amahugurwa agamije kugira imibereho idahohotera abandi.

 Abahuguwe ku ikubitiro bakaba baraturutse mu ntara ziherereye mu majyaruguru y’u Burundi.

Ildephonse Niyungeko wahuguraga uru rubyiruko yavuze ko iteka bahindurwa ibikoresho by’abanyapolitiki, akaba ari ngombwa kwitegura kandi bakirinda kare mu gihe begereje amatora ataha.

Uru urubyiruko rukaba rukwiye kuba umusemburo w’amahoro kwirinda ubushyamirane ndetse no kwimakaza amahoro.

Iyi gahunda yitabiriwe na Edouard Nduwimana umuvunyi mukuru w’u Burundi yabahaye impanuro yo kuzirikana imyitwarire ikwiye kubaranga mu bihe bidazanzwe bya politiki.

Aha umuvunyi Edouard akaba yaragarutse ku rubyiruko rushamikiye ku ishyaka ryo muri Ntega ryifashishaga amagambo mabi ahembera ubushyamirane ndetse binanyuze mu ndirimbo zabo.

Urubyiruko rukomoka mu ntara za Kirundo, Kayanza, Ngozi na Muyinga abakaba bagiye kuba igisubizo ndetse no gufasha abandi kwirinda ubushyamirane. Bakaba bakwiye kumenya icyo bakwiye gusubiza abanyapolitiki kandi bakirinda ibikorwa byose byabata mu mutego ndetse no guhembera urwango.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru iwacu

Magera Gildas