Burundi:Umwaka wa 2017 waranzwe n’ubwicanyi budasanzwe-Ligue Iteka

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 12/01/2018, Saa 16:04:02 Yasuwe inshuro 926

Ishyirahamwe Ligue Iteka mu Burundi ryashyize ahagaragara raporo ku bikorwa by’ubwicanyi n’ibindi byaha ngo byabaye mu Burundi mu mwaka ushize wa 2017.

Raporo y’iri shyirahamwe igaragaza ko ngo abantu 456 bishwe muri 2017 abandi batari bake baratotezwa harimo n’abakorewe iyicarubozo, aho ngo byakozwe n’insoresore z’imbonerakure, agatsiko bivugwa ko ngo bashamikiye ku ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi I Bujumbura.

Ndetse iri shyirahamwe rikaba risaba ubutegetsi bwa Bujumbura kwambura intwaro abaturage bazifite.

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’iri shyirahamwe Ligue Iteka igaragaza ko umwaka wa 2017 waranzwe n’ubwicanyi budasanzwe ndetse n’ibindi bikorwa byo guhohotera abaturage mu buryo butandukanye, burimo iyicarubozo, gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko ndetse no gukubitwa.

Muri iyi raporo bigaragara ko ngo abantu 456 bishwe muri 2017, harimo imirambo 192 yatoraguwe ahantu hatandukanye.

Si abishwe gusa, iri shyirahamwe rinavuga ko abantu 89 baburiwe irengero, 283 bakorerwa iyica rubozo, babiri batabwa muri yombi ndetse abandi 77 basambanywa ku gahato.

Muri aba kandi, ngo harimo abagore, aho iyi raporo ivuga ko 8 bishwe, 5 baburirwa irengero, 10 bicwa urubozo naho 43 bafungwa binyuranyije n’amategeko.

Ni raporo itunga agatoki umutwe w’imbonerakure, ngo ugizwe n’insoresore zo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, abagize inzego z’umutekano nk’iz’ubutasi, polisi, ingabo ndetse n’abayobozi.

Mu bibasiwe n’ubu bwicanyi ngo harimo umubare munini w’abagaragaje ko badashyigikiye manda ya Gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015, abarwanya ubutegetsi bwe muri rusange barimo abayoboke b’amashyaka ya FNL rya Agathon Rwasa, MSD, UPRONA rya Charles Nditije na Frodebu ndetse n’indi miryango idaharanira inyungu.

Uretse abatavuga rumwe, ngo abandi barebwa ikijisho ndetse ubuzima bwabo bukajya mu kaga, harimo abarwanashyaka ba CNDD-FDD ishyaka riri ku butegetsi, ariko ngo bagaragaza ko badashyigikiye bimwe mu bikorwa byaryo.

Nkuko SOS Media Burundi ibitangaza, ngo ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo muri 2017 byagaragaye cyane mu mujyi wa Bujumbura kuko ngo abagera kuri 61 ari ho biciwe, naho intara ya Gitega ikaza ku mwanya wa kabiri aho abantu 281 batawe muri yombi muri aka gace.

Ishyirahamwe Ligue Iteka rivuga ko kugirango ibi bicike, leta y’u Burundi ikwiye kwambura intwaro abaturage bazifite, gukurikiza amategeko mu guta muri yombi abakekwa ndetse no guhana abari inyuma y’ibi bikorwa birimo ubwicanyi ngo bukomeje kuyogoza u Burundi.

Si ibi gusa kuko iri shyirahamwe rinasaba imiryango mpuzamahanga harimo n’akarere, gukomeza gushyira igitutu ku Burundi n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bukemera ibiganiro by’amahoro n’abatavugwa rumwe nabwo.


      

Tanga igitekerezo

-->