Burundi: Rurageretse hagati ya guverinoma na Loni

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 20/09/2017, Saa 14:08:29 Yasuwe inshuro 597

Uku kutemeranya kwa guverinoma y’u Burundi na komisiyo yigenga yashyizweho n’umuryango w’abibumbye ku byavuye muri raporo y’iperereza ryakozwe ku guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Burundi ngo Leta ntibikozwa kuko harimo ibihimbano.

Iyi raporo ya burundu ku iperereza ry’ibyaha bikomeye bihohotera uburenganzira bwa muntu, ubwo yashyirwaga ahagaragara, byagaragaye ko mu Burundi habaye ubwicanyi ndetse urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutangaza ko ruzagira icyo rukora kuri ibi byaha bigamije guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Icyakoze iyi komisiyo yigenga ikaba yarasabye ko yakongererwa igihe kuko yakoze mu gihe gito kubw’ibyo ngo hari ibyo itabashije kugenzura, maze hafatwa umwanzuro wo kongerwa umwaka ngo yuzuze inshingano.

Uhagariye u Burundi imbere y’inama ishinzwe uburenganzira bwa muntu yateye utwatsi ukuri kw’iyi komisiyo ndetse yamaganira kure kongererwa igihe cyo gukomeza gucukumbura kuko ibyakozwe hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma.

Iyi komisiyo ikaba yari yahawe inshingano zo kugenzura no gushaka amakuru agendanye n’ibikorwa byose byahutaje uburenganzira bwa muntu mu Burundi byakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu.

Tubibutse ko nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, umubare munini w’abarundi wahungiye mu bihugu bitandukanye, bamwe baricwa, abandi baburirwa irengero, ndetse bakagwa mu bico batezwe n’abantu batamenyekanye. Umubare munini ukaba wari abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi.

Ni inkuru dukesha Africa time

 Gildas Magera