Burundi: Polisi ikomeje gushakisha uwahambye abana ari bazima abaziza kumwiba ibigori

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 18/01/2018, Saa 17:03:16 Yasuwe inshuro 443

Igipolisi mu Burundi gikomeje iperereza ngo gitahure uwaba yarahambye abana babiri ari bazima abaziza ko bamwibiye ibigori.

Abo bana bahambwe ari bazima gusa hasigara umutwe, mu mpera z’icyumweru gishize, biza kumenyekana ari uko amafoto yabo akomeje guhererekenywa ku mbuga za internet.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko aya mahano yabareye ku musozi wa Nyamabere muri commune Mpanda,intara ya Bubanza.

Bivugwa ko Nyiri kubahamba babona, yaba ari nyiri umurima bacagamo ibyo ibyo bigori.

Abo bana batabawe n’abaturanyi bahingutse aho yabakubitiraga nyuma yo kubahamba, gusa ngo yaje guhita uburirwa irengero.

Si ubwa mbere mu Burundi, abana bahohotewe muri bene ubwo buryo, bazira kwiba ibigori mu murima.

Mu minsi yashize hari abana b’abahungu babiri baciwe ikiganza cy’ubumoso babikorewe n’abandi bana , babaziza kwiba ibigori.

Cyakora Leta yarakurikiranye ababikoze bahabwa igihano kiri hagati y’imyaka ine na 20 hamwe n’ihazabu ya miriyoni 4 z’amarundi.


      

Tanga igitekerezo

-->