Abanyarwanda 46 bafungiwe Uganda bazira kujyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/07/2018, Saa 19:33:42 Yasuwe inshuro 580

Polisi ya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi abanyarwanda 46 ku mpamvu ivuga ko binjiye ku butaka bw’iki gihugu binyuranyije n’amategeko.

Elly Maate, umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, aho aba banyarwanda bafungiye yabwiye itangazamakuru ko aba banyarwanda bari mu modoka ya Horizon yerekeza i Kampala mu mu rwa mukuru ariko bafatiwe ahitwa i Mbarara kuwa mbere w’iki cyumweru dutangiye.

Uyu muvugizi yemeje ko abatawe muri yombi ngo bafashwe ku makuru yatanzwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka bya Gatuna nkuko The New Vision dukesha aya makuru yabyanditse.

Muri rusange abafashwe ni 72, ariko ngo 26 bahise bagarurwa mu Rwanda, hasigara 46 bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bwa Uganda.

Si ubwa mbere abanyarwanda batabwa muri yombi mu gihugu cya Uganda bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no gukekwaho kuba intasi z’u Rwanda.

Abanyarwanda 46 bazagezwa mu nkiko za Uganda

Mu mezi make ashize mu Itangazamakuru ryo mu bihugu byombi hagaragayemo amakuru avuga ko umubano w’ibihugu byombi urimo kugana ahabi.

Gusa abayobozi b’ibihugu bavuga ko nta kibazo gikomeye kiri hagati y’ibi bihugu ahubwo ko Itangazamakuru ribiremereza.


      

Tanga igitekerezo

-->