Uwahoze ari perezida w’ubufaransa Nicolas sarkozy, ari mu mazi abira kubera Kadhafi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/03/2018, Saa 10:11:42 Yasuwe inshuro 448

Uwahoze ari perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy ari mu maboko ya polisi asabwa ubusobanuro ku mafaranga bivugwa ko yakiriye ahawe n’uwari perezida wa Libya Muammar Kadhafi mu gihe cyo kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu ya 2007.

Kuri uyu wa kabiri, polisi y’Ubufaransa yataye muri yombi Nicolas Sarkozy imushinja kuba yarakiriye amafaranga bitanyuze mu mucyo akayifashisha mu gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu ya 2007.

Polisi y’Ubufaransa ikurikiranye Nicolas Sarkozy ku mafaranga yaba yarahawe na Muammar Kadhafi akamufasha gutsinda amatora.

Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugabo ari guhatwa ibibazo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Paris.

Muri 2013 ni bwo Ubufaransa bwatangije iperereza ku birego bivuga ko Sarkozy yahawe n’uwahoze ari Perezida wa Libya Muammar Kadhafi amafaranga yo kwiyamamaza mu buryo bunyuranije n’amategeko nubwo uyu mugabo yabihakanye.

Bamwe mu bashinja Nicolas Sarkozy harimo umuherwe w’Umufaransa ufite ubwenegihugu bwa Libani ndetse na bamwe mu bahoze ari abayobozi ku butegetsi bwa Nyakwigendera Muammar Kadhafi.


      

Tanga igitekerezo

-->