USA: Martin Luther King yongeye kwibukwa nyuma y’imyaka 50 ishize yishwe

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 5/04/2018, Saa 11:09:08 Yasuwe inshuro 60

Martin Luther King ufatwa nk’umwe mu bantu babayeho badasanzwe by’umwihariko ku baturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika; kuri uyu wa gatatu yibutswe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitwaje amwe mu magambo akomeye yagiye avuga.

Martin Luther King aribukwa mu gihe tariki ya 4 Mata 1968 aribwo yiciwe mu cyumba cya hotel Memphis n’abantu baatamenyekanye ashinjwa kwigomeka ku butegetsi bwari bwarimakaje ivanguraru ryakorerwaga abirabura.

Martin Luther King ku banyamerika afatwa nk’umwe wafashije kubanisha abanyamerika ndetse ibyo mu mbirwaruhame ze zitacaga ku ruhande ukuri, abanyamerika bemeza ko byabafashije mu mibanire yabo nk’uko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza.

Icyakoze Martin Luther King aribukwa mu gihe ikibazo cy’ubwicanyi butunguranye bukorerwa abirabura cyongeye kubyuka, Aho abapolisi badakunze kurebera izuba abirabura bakabamishaho amasasu.

Mu gihe bibukaga Martin Luther King banenze imyifatire n’urugomo rukorerwa abirabura ndetse no kwihimura ku mpande zombi hitwajwe ko gutunga intwaro ku banyamerika.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->