Urunturuntu hagati ya Trump na Theresa kubera Tweeter

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 2/12/2017, Saa 07:13:59 Yasuwe inshuro 683

Perezida Donald Trump wa USA yishongoye kuri Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May nyuma y’amashusho uyu mugabo yasakaje ku rukuta rwa Twitter,ntibishimwe n’uyu muyobozi mu Bwongereza.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo Trump yasakaje amashusho 3 asa n’ateye ubwoba ku rukuta rwe rwa Twitter, mugenzi we Theresa May avuga ko aya mashusho agamije ivanguraruhu kuko agaragaramo abantu bahemukirana bikomeye.

Nyuma yo kudashimwa na May. TRUMP yasabye uyu mugore gukurikirana ibibazo by’iterabwoba bikomeje kugaragara mu gihugu cye cy’Ubwoongereza aho kwita ku bisakazwa kuri Twitter.

Amashusho yasakajwe na Trump ukurikirwa n’abagera kuri miliyoni 40 ku rukuta rwe yakozwe na Jayda Fransen wungirije mu itsinda la Britain First ritajya imbizi na leta y’ubwongereza.

Akaba agaragaramo ubwicanyi bw’umwirabura ndetse n’Umunyasiriya uhanurwa ku igorofa ibi byose bigafatwa nk’ibihembera urwango mu batuye isi.

Source:The Guardian

Yahinduwe na Joesph nizeyimana


      

Tanga igitekerezo

-->