Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi.
Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu atangaje ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.
"Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe." Marcel Lomami aganira na RuhagoYacu.
" Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana."
Uyu mutoza avuze ko nta kindi kinini bari bamenya.
RuhagoYacu