Umusore w’umunyarwanda afite indoto zo kumenyekanisha u Rwanda abinyujije mu njyana akora ya Dancehall

Yanditswe na Kuwa 27/06/2017, Saa 08:51:56 Yasuwe inshuro 244

Bonny Gakunde ni umusore uzwi mu muziki nka Empra Jah-Boy .Uyu ni umunyarwanda uri gukora injyana ya dancehall intego ye ikaba ari uko u Rwanda rwamenyekana ku ruhando mpuzamahanga muri iyi njyana.

Jah Boy avuga ko yizera ko injyana ya Dancehall noneho mu Rwanda ngo igiye kuba mpuzamahanga ndetse no kwigarurira abakunzi b’umuziki kuko asanga abayikora bafite ubushobozi bwo kubibagiza izo hanze ndetse ngo abayikora banavumbuye uburyo bwo gukorana n’abatunganya imiziki (producers)bashoboye bo ku rwego mpuzamahanga.

Jah Boy akora injyana ya dancehall, gusa we avuga ko mu Rwanda ntaba producers bahari bazi gukora dancehall ku buryo yahangana n’izo muri Jamaica na Uganda aribyo bituma akorana na ba producers bo muri Jamaica mu kumukorera injyana(beats) mu Rwanda akahafatira amajwi gusa (recordings) ibintu avuga ko byatumye indirimbo akora ziba zigaragaza ikinyuranyo n’izakorewe mu Rwanda nubwo indirimbo zitaramenyekana cyane.

Uyu musore kandi afite inzozi zo gushyira umuziki we kurwego mpuzamahanaga aribyo bituma usanga akenshi indirimbo ze ziri mu ndimi mpuzamahanga zirimo icyongereza n’ikinyajamaica indimi avuga neza nk’uwazivukiyemo gusa agashyiramo n’ikinyarwanda ngo abamwumva bamenye ko ari umunyarwanda.

Uyu musore avuga ko ndirimbo zirenga 6 amaze gukora zose yazikoranye naba producers bo hanze barimo KRIS GENIUS wo muri Jamaica uyu ubusanzwe akaba akorera indirimbo ibirangirire mu njyana ya dancehall birimo DEMARCO ndetse uyu musore indirimbo aherutse gusohora yise Jah Love akaba yarayikorewe n’uwitwa MADDER KAYS usanzwe ukora indirimbo z’icyamamare Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda.

Mu buryo bwo kwagura iyi njyana mu gace u Rwanda ruhereremo uyu musore kandi yamaze gushinga ihuriro (label) ryitwa The Great Empire Inc rigizwe n’abahanzi bakomika mu Rwanda bakora iyi njyana baba mu Rwanda ndetse no mu mahanaga barimo nka BIGBANG ukorera mu Rwanda, hakabamo uwitwa KOPRATE ukorera mu gihugu cya Tanzania ndetse n’uwitwa MHMD uyu akaba ari umuhanzi ukorera mu gihugu cya Uganda.

Intego z’uyu muhanzi Empra Jah-Boy ukora injyana ya dancehall itamenyerewe kandi itaragira izina rikomeye mu Rwanda ngo ni ukumenyekanisha igihugu cye mu mahanga bakamenya ko abahanzi baho bashoboye.

GATETE Eric Rafiki/Rwandadailynews.


      

Tanga igitekerezo

-->