Umuryango w’ibihugu by’uburayi (EU) ugiye kurega ibihugu bitatu biwugize

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 7/12/2017, Saa 21:05:40 Yasuwe inshuro 803

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kiyemeje kurega mu rukiko rukuru rw’uwo muryango ibihugu bitatu biwugize kubera politiki yabyo ku bimukira ngo kubera ko itajyanye n’amahame uwo muryango ugenderaho.

Ako kanama kavuga ko Hongria, Pologne na Repubulika ya Czech byananiwe kwakira umubare w’abimukira byari bifitiye ubushobozi bwo kwakira hakurikijwe uko byabyumvikanyeho n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Ako kanama kandi karavuga ko kagiye kurega Hongria mu rukiko rukuru rw’Uburayi kubera amategeko y’icyo gihugu yerekeranye na za kaminuza n’imiryango itegamiye kuri leta bihabwa imfashanyo ivuye hanze y’igihugu.

Rimwe muri ayo mategeko risa nkaho ari uburyo bwo kwibasira kaminuza imwe y’i Budapest ifashwa n’umuherwe w’umunyamerika, George Soros.

Ikigo cya Soros cyafashije kwishyurira amasomo muri kaminuza ya Oxford minisitri w’intebe wa Hongria Viktor Orban ariko ubu Bwana Soros anenga cyane leta ye.

Inkuru dukesha BBC


      

Tanga igitekerezo

-->